Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
AMAKURU
>> Diyosezi
>> Imishinga

DIYOSEZI GATOLIKA YA BYUMBA MU RUGAMBA RWO GUHASHYA AMAKIMBIRANE MU NGO

Diyosezi ya Byumba

DIYOSEZI YA BYUMBA YIMIRIJE IMBERE UBUSUGIRE BW’INGO

Ku itariki ya 7/06/2018, nibwo Diyosezi Gatolika ya Byumba ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board: RGB), yatangije ku mugaragaro icyumweru cyo kuzirakana ku busugire bw’ingo cyatangiye ku itariki 7/06/2018 kugeza 13/06/2018 ku nsanganyamtsiko igira iti: “Umutekano mu muryango ni umusingi w’imibereho myiza n’iterambere rirambye”. Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Missa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, bibera muri Paruwasi ya Rushaki ikoreramo umushinga witwa: “Imiryango y’Amahoro mu gukumira no kurwanya ihohotera ribera mu ngo n’irishingiye ku gitsina”.

Mu ntangiriro y’igitambo cya Missa, Padiri Walter UKURIKIYIMFURA, uyobora Paruwasi ya Rushaki, yahaye ikaze abitabiriye umunsi mukuru by’umwihariko aha ikaze abasaseridoti bose bari bahari n’abandi bayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta ndetse n’inshuti n’abavandimwe bavuka muri iyi Paruwasi. Padiri Mukuru yashimiye cyane ubuyobozi bwa Diyosezi Gatolika ya Byumba budahwema gusigasira ubusugire bw’ingo kugira ngo amahoro aganze mu muryango nyarwanda. By’umwihariko, Padiri Walter UKURIKIYIMFURA yashimiye Komisiyo ya Diyosezi y’ubutabera n’amahoro yatoranyije Paruwasi ya Rushaki kugira ngo ihakorere umushinga mwiza wo gufasha imiryango 75 ibanye mu makimbirane y’urudaca kugira ngo yongere ibane mu mutuzo no mu mahoro.

Mu nyigisho y’Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA yasobanuye ijambo ry’Imana riri mu gitabo cy’intangiriro aho Adamu na Eva birukanwe mu busitani bamaze gukora icyaha. Musenyeri yabwiye abari aho ko isi dutuye yajemo kidobya. Iyo kidobya ikaba yaratangiye ubwo Adamu na Eva basuzuguraga Imana bakarya ku giti yari yababujije.

Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yavuze ko imibiri twambaye ihora itwoshya tugakora ibidakwiriye. Yagaragaje kandi ko uwo twita mugenzi wacu aba ashobora na we kutubera ikigusha, akadushuka akaduteranya n’Imana. Ati rero: nimureke Imana ibigaruriye, niyo izabasubiza igorora, muri paradizo, Musenyeri yabwiye abakristu ba Rushaki ati: Twaje kubereka ko Imana ibashakaho ubufasha, mufashe Imana kunga, mwese mube abunzi. Muharanire ubwiyunge. Kwiyunga ni wo muti kugira ngo tubane neza aho turi hose. Imana yiyunze n’abantu, ishaka ko nabo bayiyungaho kandi bakiyunga ubwabo. By’umwihariko, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yasabye abitabiriye ibi birori  kwita cyane ku muco wo gutanga no gusaba imbabazi kuko ari isoko y’ubwiyunge nyabwo.

Nyuma y’igitambo cya Missa cyatangiwemo n’amasakaramentu ya Batisimu n’ugushyingirwa ku miryango ine (4) yunze ubumwe, hakurikiyeho ibirori by’akataraboneka. Nk’uko byasobanuwe n’umuhuzabikorwa w’uyu mushinga Madamu MUKADEPITE Joséphine, mu miryango igera kuri 75 yari yatoranyijwe kubera kubana mu makimbirane y’urudaca, igera kuri 65 ni ukuvuga 87% y’imiryango yose kuri ubu ibanye mu mahoro. Ikindi ni uko, intego y’uyu mushinga yari ukugera nibura kuri 70 % by’imiryango yongera kubana mu mutuzo. Bityo rero, umuhuzabikorwa w’umushinga akaba yaravuze ko bishimishije kuko umubare wariyongereye ndetse hakaba hari n’icyizere ko n’indi miryango ishobora kuziyunga mu minsi iri imbere.

Mu ijambo rya Padiri MUDACYAHWA Yohani Damaseni, Perezida wa Komisiyo ya Diyosezi y’ubutabera n’amahoro, yagize ati: ibibazo by’amakimbirane mu miryango yacu, ni byo ntandaro y’ubukene n’amacakubiri atuma abantu b’ibihe byose bahora bakimbirana kandi iyo bidakosowe havamo impfu mu miryango, kwikunda, gucuranwa, gusebanya, inzangano n’amatiku hatabuzemo n’urupfu. Yashimiye byimazeyo urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ku bufatanye na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) ku nkunga yahawe Komisiyo ya Diyosezi y’ubutabera n’amahoro mu mushinga “Imiryango y’Amahoro igamije gukumira no kurwanya ihohotera ribera mu ngo” kandi umusaruro w’uyu mushinga ukaba ushimishije.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Bwana KAMILI Athanase yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba yarasanze i Rushaki bavuga ibisubizo kuko aho yari avuye muri icyo gitondo, hari ibibazo bikomeye mu murenge wa Cyumba aho uyu muyobozi yifatanyije n’abandi bayobozi bo mu zindi nzego mu gikorwa cyo gutwika ibiyobyabwenge bitandukanye harimo na kanyanga.

Umuyobozi w’akarere yashimiye Diyosezi ya Byumba aho Komisiyo yayo y’ubutabera n’amahoro yemeye gufata izi nshingano zo kwegera abaturage kugira ngo basohoke mu makimbirane. Yashimiye kandi abakristu ba Paruwasi ya Rushaki bakiriye neza uyu mushinga kandi yizeza abari aho inkunga y’ubufatanye n’akarere mu iterambere ryabo.

Kuri Bwana Prof. SHYAKA Anastase, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiyoborere, yabanje gushimira abitabiriye ibirori bose, ashimira by’umwihariko imiryango yiyunze igatera intambwe ishimishije, igasohoka mu makimbirane. Gusa yasabye iyi miryango kutirara, ikazasubira inyuma kuko ibyiza biri imbere. Ati: amahoro n’umutekano mubikomereho.

Prof. SHYAKA Anastase yerekanye ko hari inkingi eshatu zifatiye runini igihugu. Muri izo nkingi harimo ko ubuyobozi ku nzego zose bubereyeho abaturage. Buri rwego rw’ubuyobozi ubwo ari bwo bwose bugomba gushingira ku nyungu z’umuturage. Inkingi ya kabiri ni abaturage ubwabo. Abaturage beza bakwiye kugira indangagaciro kandi bagafatanya na Leta mu iterambere ryabo. Inkingi ya gatatu ni abafatanyabikorwa barimo n’amadini kuko bongerera Leta imbaraga mu kuzamura imibereho myiza yabo. Ni muri urwo rwego, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imiyoborere yashimiye Diyosezi Gatolika ya Byumba yakoze akazi gakomeye mu gikorwa cyo kubanisha mu mahoro imiryango yari ishyamiranye. Yashoje avuga ko izi nkingi uko ari eshatu (3), abanyarwanda babashije kuzitaho u Rwanda rwatemba amata n’ubuki.

Ibirori by’uwo munsi byashojwe n’ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Seriviliyani NZAKAMWITA, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho yashimiye ababyitabiriye bose abaha n’umugisha wa gishumba kugira ngo ubaherekeye mu mahoro.

 

Iyi nkuru yateguwe na:

HAKIZIMANA Innocent

Diyosezi ya BYUMBA


Byanditswe : 2018-06-20 09:15:54
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2018, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta