Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
ABIHAYIMANA
>> Abasaseridoti
>> Abamisioneri b'Umutima Mutagatifu wa Yezu n'uwa Mariya

Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya wibarutse Umusaserdoti, Padri Jules NIKUZE

Diyosezi ya Byumba

Umuhango w’itangwa ry’ubusaserdoti wabereye muri Paruwasi ya Kiziguro, Diyosezi ya Byumba, ku wa gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2010. Iyo mihango yari yitabiriwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Umukuru w’Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya, Igisonga cye, Abapadri, n’abandi bihayimana.

Mu nyigisho ye, Myr Serviliyani NZAKAMWITA wayoboye imihango yibukije ugiye guhabwa ubusaserdoti inshingano ahabwa. Umusaserdoti akomoka mu muryango w’abakristu, niyo mpamvu bakwiye kumushyigikira igihe cyose. Ashinzwe gutura igitambo cy’Ukaristiya, gutagatifu imbaga no kuyiyobora. Ashinzwe kwegereza abantu Imana. Kumvira Umwepiskopi cyangwa se umukuru w’umuryango, ni indi nshingano y’umusaserdoti uvuka mu muryango w’Imana kandi akaba abereyeho uwo muryango.

Mu ijambo umusaserdoti mushya yagejeje ku bari baje kumushyigikira mu gitambo cya Misa, yagize ati: “Nyagasani namwitura iki mu byiza byose yangiriye?” Umusaserdoti mushya rero yashimiye Imana ubuntu yamugiriye kuba yaramutoreye akaba umusaserdoti. Ku bwa Padri Jules NIKUZE, si uko ari intungane kurusha abandi, ahubwo ni impuhwe z’Imana. Ijambo rye ryibanze kandi kugushimira abantu bagize uruhare mu itegurwa ry’umunsi w’ubusaserdoti bwe. Yahereye ku babyeyi be bamureze kuva akiri muto bakamutoza gukunda Imana. Abo babyeyi nubwo batabarutse, ntashidikanya ko bamuhora iruhande.

Yashimiye abakuru b’Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima mutagatifu wa Yezu na Mariya hamwe n’abarezi bose bamuteguye mu gihe cy’imyaka umunani. Yashiiye Umwepiskopi wamuhaye Isakramentu ry’ubusaserdoti akaba yaranabaye muri paruwasi ya Janja avukamo imyaka 12.

Mu gusoza ijambo rye, umusaserdoti yarangije asaba abakristu kumusabira kugira ngo azakomeze ubutumwa yatorewe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.


Byanditswe : 2016-02-26 10:45:25
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Abatagatifu n'Amasomo
Kuwa gatandatu, tariki ya
20 Mata 2019

UMUTAGATIFU WA NONE

Odeta

>>
Liturijiya y'uyu munsi
Igitaramo cya Pasika, Igihe cya Pasika
Umwaka C, Igiharwe
Umunsi Mukuru ukomeye cyane, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intg 1,1-2,2 cg 1,1.26-31a
Kuzirikana : Zab 104 (103) cg Zab 33 (32)

Isomo rya 2 : Intg 22,1-18
Kuzirikana : Zab 16 (15)

Isomo rya 3 : Iyim 14,15-15,1a
Kuzirikana : Ind Iyim 15,2-3,4-5,6.10a.11,17 cg Zab 136 (135)

Isomo rya 4 : Iz 54,5-14
Kuzirikana : Zab 30 (29)

Isomo rya 5 : Iz 55,1-11
Kuzirikana : Ind Iz 12,2,4b-e,4-6

Isomo rya 6 : Bar 3,9-15.32-4,4
Kuzirikana : Zab 19 (18)

Isomo rya 7 : Ezk 36,16-28
Kuzirikana : Zab 51 (50) cg Zab 42 (41)

Isomo rya 8 : Rom 6,3-11

Ivanjili : Lk 24,1-12

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2019, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta