Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
ABO TURI BO
>> Diyosezi ya Byumba
>> Tumenye Diyosezi

TUMENYE DIYOSEZI YA BYUMBA

Diyosezi ya Byumba

Diyosezi Gatolika ya Byumba ni imwe mu madiyosezi 9 agize Kiliziya y'u Rwanda. Ubuso bwayo bufata igice kimwe cy'Intara y'Amajyaruguru, hamwe n'igice cy'Intara y'Uburasirazuba. Ihana imbibi n'igihugu cya Uganda mu majyaruguru, naho mu burasirazuba bwayo igahana imbibi igihugu cya Tanzaniya. Mu majyepfo igabana na Diyosezi ya Kibungo hamwe na Arikidiyosezi ya Kigali, mu burengerazuba bwayo haherereye Diyosezi ya Ruhengeri.

Yaremwe yomowe kuri Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Kibungo, kuwa 5 ugushyingo 1981. Muri iki gihe igizwe n'amaparuwasi 19, agizwe na santarali 108 n'imiryango remezo 3007. Muri rusange ituwe n'abaturage bagera kuri 1.360.285, muri bo Abakirisitu Gatolika bakaba 683.516. Nk'uko bigaragazwa n'ibarura rusange riheruka, abaturage bayo basaga 60% bafite imyaka iri munsi ya 35, ibyo bigasobanura ko yiganjemo urubyiruko. Diyosezi Gatolika ya Byumba ifite abapadiri 83, abiyeguriyimana, ababikira n'abafurere, 146; ifite ibigo by'ubuvuzi hamwe n'ibigo nderabuzima n'ibyita ku mbabare n'abatishoboye 29; mu mwaka wa 2013 habarurwaga amashuri y'incuke 81, amashuri abanza 88 n'amashuri yisumbuye 40. Diyosezi ya Byumba ikora ubutumwa bwayo mu Ntara y'Amajyaruguru mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Burera, no mu Ntara y'Uburasirazuba, mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.


Byanditswe : 2015-09-13 14:24:08
Uwabitangaje : Diocese Byumba

Abatagatifu n'Amasomo
Kuwa gatandatu, tariki ya
20 Mata 2019

UMUTAGATIFU WA NONE

Odeta

>>
Liturijiya y'uyu munsi
Igitaramo cya Pasika, Igihe cya Pasika
Umwaka C, Igiharwe
Umunsi Mukuru ukomeye cyane, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intg 1,1-2,2 cg 1,1.26-31a
Kuzirikana : Zab 104 (103) cg Zab 33 (32)

Isomo rya 2 : Intg 22,1-18
Kuzirikana : Zab 16 (15)

Isomo rya 3 : Iyim 14,15-15,1a
Kuzirikana : Ind Iyim 15,2-3,4-5,6.10a.11,17 cg Zab 136 (135)

Isomo rya 4 : Iz 54,5-14
Kuzirikana : Zab 30 (29)

Isomo rya 5 : Iz 55,1-11
Kuzirikana : Ind Iz 12,2,4b-e,4-6

Isomo rya 6 : Bar 3,9-15.32-4,4
Kuzirikana : Zab 19 (18)

Isomo rya 7 : Ezk 36,16-28
Kuzirikana : Zab 51 (50) cg Zab 42 (41)

Isomo rya 8 : Rom 6,3-11

Ivanjili : Lk 24,1-12

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2019, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta