Ikinyarwanda English Français
Publications Récentes
Messages de l'Evêque
Evénements Prochains
ACCUEIL >> LECTURES
>> Le temps liturgique de l'Avent

Amasomo yo ku ya 17 ukuboza

Isomo rya mbere : lntg 49,2.8-10


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro

Yakobo ahamagara abahungu be maze arababwira ati «Ngiye kubahishurira ibizababaho mu bihe bizaza. 2Nimwegerane mwumve, bana ba Yakobo, mwumve so lsraheli. 8Yuda, woweho abo muva inda imwe bazagusingiza. Ukuboko kwawe gutsikamiye ijosi ry’abanzi bawe, na bene so bazagupfukamira. 9Yuda, uri nk’icyana cy’intare, mwana wanjye, uzamutse uvuye ku rugamba! Yaciye bugufi abunda nk’intare, kandi nk’intare y’ingore, ni nde wamutsimbura? 10Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.»


Kuzirikana : Zab 72 (71),1-2,3-4,7-8,17


ZABURI

Inyik/ Ubutabera buzasagamba, n’amahoro asesure.

  • Mana, umwami umwegurire ubucamanza bwawe,
  • uwo mwana w’umwami, umutoze ubutabera bwawe ;
  • acire umuryango wawe imanza ziboneye,
  • kandi arengere n’ingorwa zawe.

 

  • Imisozi nikwize rubanda amahoro,
  • n’imirenge ibazanire ubutabera.
  • Azarenganura rubanda rugufi,
  • Arokore abatindahare,
  • Kandi aribate uwabakandamizaga.

 

  • Mu gihe cye, ubutabera buzasagamba,
  • n’amahoro asesure mu mezi atabarika.
  • Azategeka kuva ku nyanja kugera ku yindi,
  • avane ku Ruzi ageze ku mipaka y’isi.

 

  • Izina rye rizavugwa ubuziraherezo,
  • ubwamamare bwe bumare igihe nk’izuba!
  • lmiryango yose y’isi izamuherwemo umugisha,
  • amahanga yose amwite umunyahirwe!

Isomo rya kabiri :



Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili :


Alleluya Alleluya.

  • Ngwino, Buhanga bw’Umusumbabyose!
  • Wowe ugengana isi imbaraga n’ituze,
  • utwigishe inzira y’ukuri.

Alleluya.

Ivanjili Ntagatifu : Mt 1,1-17


+ Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo

1Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.

2Abrahamu yabyaye lzaki, lzaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be,

3Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esirorni abyara Aramu.

4Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni.

5Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese,

6Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni ku mugore wa Uriya,

7Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa

8Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi,

90ziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi,

10Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi,

11Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12Ijyanwabunyago ry’i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, 13Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori,

14Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Eliyudi,

15Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo,

16Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yezu , witwa Kristu.

17Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi : kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine ; kuva kuri Dawudi, kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.


Saints et Lectures
Mercredi,
19 Juin 2019

SAINIT DU JOUR

Romuwaldi (952-1027)

>> Hoz 2,16-22; Lk 14,25-33

Gervazi na Protazi (300)

>>

Yuliyana Falkoniyeri (1270-1341)

>>
Catéchèse et Spiritualité
Calendrier Liturgique
Icyumweru cya 11, Igihe gisanzwe
Umwaka C, Igiharwe
Kuwa gatatu, kwambara icyatsi
Isomo rya 1 : 2 Kor 9,6-11
Kuzirikana : Zab 112 (111)

Ivanjili : Mt 6,1-6.16-18.
Les adresses
Cathedrale de ByumbaDiocèse Catholique de Byumba,
B.P. 05 Byumba,
Republique du Rwanda
Téléphone : +250 788 551 851
Email: diocabyumba@yahoo.fr
Droits d'Auteur ©2019, Diocèse Catholique de Byumba, Tous droits réservés
Développé par Robert Makuta