Ikinyarwanda English Français
Ibiheruka gutangazwa
Ubutumwa bw'Umwepiskopi
Gahunda y'ibikorwa
IKAZE >> IJAMBO RY'IMANA
>> Igihe Gisanzwe

Amasomo yo kuwa 1, icyumweru cya 10 Gisanzwe, imbangikane

Isomo rya mbere : 1 Bami 17, 1-6


Isomo ryo mu gitabo cya mbere cy’Abami

Umuhanuzi 1Eliya, Umutishibi wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati “Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!” 2Uhoraho abwira Eliya agira ati 3“Va hano, ugende werekeza iy’iburasirazuba, maze wihishe ku nkombe y’umugezi wa Keriti, uri mu burasirazuba bwa Yorudani. 4Uzanywe amazi y’uwo mugezi, kandi nategetse ibikona kuzajya bikugemurira ibyo kurya.” 5Aragenda, agenza uko Uhoraho yategetse; ajya kuba ku nkombe y’umugezi wa Keriti wari mu burasirazuba bwa Yorudani. 6Ibikona byamuzaniraga umugati n’inyama mu gitondo na nimugoroba, akajya anywa amazi y’uwo mugezi.


Kuzirikana : Zab 121 (120), 1-2, 3-4, 5-6, 7-8


ZABURI

Inyik/ Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho, waremye ijuru n’isi.

  • Amaso nyahanze impinga y’imisozi:
  • mbese nzatabarwa n’uvuye he?
  • Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho,
  • waremye ijuru n’isi.

 

  • Ntazareka intambwe zawe zidandabirana,
  • umurinzi wawe ntasinziriye.
  • Oya, umurinzi wa Israheli ntasinziriye,
  • ntanahunyiza.

 

  • Uhoraho ni we murinzi w’ubwikingo bwawe,
  • ahora akurengera mu gitondo.
  • Bityo ntuzicwa n’izuba ry’amanywa,
  • cyangwa umwezi wa nijoro.

 

  • Uhoraho azakurinda ikibi cyose,
  • anakurindire amagara yawe.
  • Ni koko Uhoraho azakurinda,
  • kuva uhagurutse kugeza uhindukiye,
  • uhereye ubu n’iteka ryose.

Isomo rya kabiri :



Ibango-ndirimbo ribanziriza Ivanjili : Mt 5, 12


Alleluya Alleluya

  • Nimwishime munezerwe,
  • Kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru !

Alleluya


Ivanjili Ntagatifu : Mt 5, 1-12


+ Matayo

Muri icyo gihe, 1Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati

3“Hahirwa abakene ku mutima, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

4Hahirwa abiyoroshya, kuko bazatunga isi ho umurage.

5Hahirwa abababaye, kuko bazahozwa.

6Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota, kuko bazahazwa.

7Hahirwa abagira impuhwe, kuko bazazigirirwa.

8Hahirwa abakeye ku mutima, kuko bazabona Imana.

9Hahirwa abatera amahoro, kuko bazitwa abana b’Imana.

10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane, kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose ari jye babahora. 12Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyishi mu ijuru ! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.”



Abatagatifu n'Amasomo
Kuwa gatandatu, tariki ya
20 Mata 2019

UMUTAGATIFU WA NONE

Odeta

>>
Liturijiya y'uyu munsi
Igitaramo cya Pasika, Igihe cya Pasika
Umwaka C, Igiharwe
Umunsi Mukuru ukomeye cyane, kwambara umweru
Isomo rya 1 : Intg 1,1-2,2 cg 1,1.26-31a
Kuzirikana : Zab 104 (103) cg Zab 33 (32)

Isomo rya 2 : Intg 22,1-18
Kuzirikana : Zab 16 (15)

Isomo rya 3 : Iyim 14,15-15,1a
Kuzirikana : Ind Iyim 15,2-3,4-5,6.10a.11,17 cg Zab 136 (135)

Isomo rya 4 : Iz 54,5-14
Kuzirikana : Zab 30 (29)

Isomo rya 5 : Iz 55,1-11
Kuzirikana : Ind Iz 12,2,4b-e,4-6

Isomo rya 6 : Bar 3,9-15.32-4,4
Kuzirikana : Zab 19 (18)

Isomo rya 7 : Ezk 36,16-28
Kuzirikana : Zab 51 (50) cg Zab 42 (41)

Isomo rya 8 : Rom 6,3-11

Ivanjili : Lk 24,1-12

Aho tubarizwa
Cathedrale de ByumbaDiyosezi ya Byumba,
Agasanduku k'amabaruwa: 05 Byumba,
Repubulika y'u Rwanda
Terefoni : +250 788 551 851
Imeri: diocabyumba@yahoo.fr
Uburenganzira bw'Umuhanzi ©2019, Diyosezi ya Byumba, Umwihariko ku burenganzira bwose!
Byubatswe na Robert Makuta